COLOMBE YVES ISHIMWE

Kigali-Rwanda

COLOMBE YVES ni umusore wabonye izuba kuwa 03 Mata, 1992. Avukira mu Rwanda, mu ntara y'Iburengerazuba, Akarere ka Ngororero ahitwa i Mahembe ho mu murenge wa Sovu.

Mu mwaka wa 1999 yatangiye amashuri abanza ayiga muri GROUPE SCOLAIRE de MAHEMBE maze 2006 ajya gukomereza icyiciciro rusange cy'amashuri yisumbuye muri COLLEGE AMIZERO de RAMBA aho yakuye CERTIFICAT DE REUSSITE muri 2008, nyuma yaho gato mu mwaka wa 2009 yatangiye icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye muri RWANKERI ADVANTIST SECONDARY SCHOOL hari mu mwaka wa 2009 maze yiga ishami ry'ikoranabuhanga rya mudasobwa ritavangiye bita PURE COMPUTER SCIENCE anahakura impamyabushobozi muri iryo shami mu mwaka wa 2011.

Nyuma gato nibwo yagiriwe icyizere maze ahabwa akazi muri NGORORERO MULTISERVICES COMPANY Ltd (NGORORERO MSC Ltd) nk'ushinzwe ikoranabuhanga bakunze kwita IT Manager hari mu mwaka wa 2012.

Muri NGORORERO MSC Ltd ntiyahakoze igihe kirekire kuko nyuma y'amazi umunani gusa yagiriwe ikizere na Gouvernment y'u Rwanda, maze imuha amahirwe yo gukomereza amashuri ye mu ishuri rikuru ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga rya Kigali rizwi ku izina rya KIST bivuga KIGALI INSTITUTE OF SCIENCE AND TECHNOLOGY ari naho yiga kugeza ubu mu ishami rya ENGENEERING, agashami ka COMPUTER SCIENCE.

COLOMBE YVES avuga indimi eshatu: Francais, English n' Ikinyarwanda.

Ubu COLOMBE YVES ISHIMWE afite ikigo gitanga services z'ikoranabuhanga kizwi ku izina rya LA COLOMBE NEW TECHNOLOGY CENTER. mushobora gusura iyo company ye kuri http://about.me/lacolombentc.

COLOMBE YVES kandi arateganya kuzamura ikigo cye kikamenyekana ku rwego rw'igihugu kandi arateganya kuzamura ikoranabuhanga cyane cyane ahereye mu karere avukamo ka NGORORERO kuburyo mu minsi mike akarere ka NGORORERO kazaba gafite abantu benshi batanga services bakoresheje ikoranabuhanga kandi arateganya gufasha abana b'akarere kuba abatekinisiye beza mu ikoranabuhanga.

  • Education
    • KIGALI INSTITUTE OF SCIENCE AND TECHNOLOGY